skol
fortebet

Muvunyi Paul yashimiye byimazeyo Robertinho umaze guhindura cyane Rayon Sports

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi paul yashimiye byimazeyo umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do carmo ukomeje gutuma Rayon Sports itera umupira umupira utari umupapirano kuva yayigeramo.

Sponsored Ad

Mu mu muhango wo kwakira abakinnyi nyuma y’umukino banganyije na Enyimba FC 0-0,umuyobozi wa Rayon Sports,Muvunyi Paul, yavuze ko umutoza Robertinho ari uwo Imana ya Rayon Sports yabihereye ndetse benshi bakomeje kubakurira ingofero kubera kumuhitamo.

Robertinho yahinduye bikomeye ikipe ya Rayon Sports

Yagize ati “Ndashima byimazeyo Staff technique iyobowe na Robertinho. Uyu mugabo yarakoze ndetse sinzi uko nabivuga kuko n’abayobozi twari twicaranye muri Stade bambazaga bati uriya we mwamubonye gute ? Nababwiye ko Imana ya Rayon Sports ariyo yamutwihereye. Ni ibanga Imana yahaye Rayon Sports."

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yashimye nanone abafanabitabiriye umukino ari benshi kandi bari bahanitse ibiciro aho kwinjira byari 3000 FRW , 5000 FRW , 30.000 FRW. Rayon Sports yinjije miliyoni 30 n’ibihumbi magana inani zigomba kuvamo miliyoni 19 zizafasha Rayon Sports kwerekeza muri Nigeria mu mukino wo kwishyura.

Rayon Sports isigaye ikina umupira wo mu bitabo nyuma yo kuza kwa Robertinho

Robertinho akomeje gutangaza benshi kubera ukuntu ikipe ya Rayon Sports isigaye ikina umupira mwiza ititaye ku ikipe bahuye ndetse n’urwego rukomeye iriho mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Robertinho yijeje abayobozi ba Rayon Sports ko bazakora ibishoboka byose bagatsindira Enyimba FC muri Nigeria,bikabafasha kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa