skol
fortebet

Muvunyi Paul yavuze ku byerekeye gusubiza Rayon Sports I Nyanza n’umushinga wo kuyubakira stade

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Muvunyi Paul yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko ikipe ya Rayon Sports nta hantu ibarizwa bityo ahantu hose yabona uburyo bwo kubaho neza yahaba nta kibazo aho yaboneyeho kwemeza ko batangiye umushinga mushya wo gushaka uko bakubakira ikipe stade yayo.

Sponsored Ad

Paul Muvunyi yabwiye abanyamakuru mu muhango wo kwakira bisi nshya ya Rayon Sports kuri Akagera Motors ko Rayon Sports iri ahantu hose mu Rwanda, nta hantu na hamwe hihariye ibarizwa,yemeza ko aho yabona ikibuga cyiza n’imibereho myiza yahatura.

Yagize ati “Rayon Sports iri mu gihugu hose ndetse no hanze.Kuvuga ngo yasubira hariya cyangwa iraha biragoye kuko n’akarere ka Ngoma kari kurangiza ikibuga ndetse karifuza ko twagirana amasezerano, Rayon Sports ikajya ihabarizwa rimwe na rimwe ariko ikiriho kuri twe turifuza ikizana umusaruro kugira ngo natwe tugire aho tubarizwa,ndavuga nka stade kuko ntayo dufite.Kubura stade bituma tubura aho dukorera imyitozo,bituma ntaho tubarizwa kandi aritwe dufite abakunzi benshi ndetse tunamaze igihe kirekire.Rayon Sports irifuza ibintu byinshi.

Mu minsi ishize nibwo guverineri w’intara y’Amagepfo Gasana yavuze ko bari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo isubire mu karere ka Nyanza kabarizwa muri iyi ntara ayoboye,gusa na Muvunyi ntiyigeze ahakana koi bi biganiro biriho.

Muvunyi yabwiye abafana ba Rayon Sports ko bagomba gukomeza kwibumbira mu matsinda kugira ngo bakusanye amafaranga yo kubaka stade yabo kuko ikipe ya Rayon Sports itayifite.

Yagize ati “Ni umushinga munini w’igihe kirekire.Muri bwa buryo abakunzi ba Rayon Sports ari benshi cyane ,turagira ngo dukomeze twibumbire hamwe kugira ngo twishakire ubushobozi,tugire ibyo twirangiriza tutarebye ku bandi.Birumvikana ko andi makipe afite stade zayo ariko twe ntaho tubarizwa turatira.Turifuza ko mu gihe kiri imbere iyo stade ibonetse byaba bifashije.”

Ikipe ya Rayon Sports yazanye MK Card izajya ifasha abafana ba Rayon Sports kuyifasha kubona inyungu bitewe n’uko baguze ibintu runaka ndetse kunywesha essence niwo mushinga uzatangirirwaho,aho Rayon Sports izajya ihabwa amafaranga 80 FRW kuri buri litiro iguzwe.

Rayon Sports iragendera muri bisi yayo yaraye imurikiwe abafana kuri uyu wa Gatanu ubwo iraba yakiriye Sunrise FC kuri stade ya Kigali mu mukino wa shampiyona.


Muvunyi ati nyuma ya Bisi hagiye gukurikiraho gushaka stade ya rayon Sports

Ibitekerezo

  • Kugirango mumenyeko Rayon sport igomba gusubira I Nyanza twareba amateka yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa