skol
fortebet

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu ndetse n’Abadeyi bamamaye cyane muri ruhago nyarwanda yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste usanzwe ari umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’Abadeyi bamamaye cyane muri ruhago nyarwanda yitabye Imana.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mukambwe yaguye mu karere ka Rusizi aho yari atuye.

Uyu musaza azahora yibukwa nk’umubyeyi w’abakinnyi bakomeye batumye umupira w’amaguru hano mu Rwanda utera imbere.

Mu bakomoka kuri Nyakwigendera Mudeyi, harimo rutahizamu Muvara Valens wakanyujijeho mu kipe y’igihugu Amavubi, Mudeyi Yves, Mudeyi Dieudonne, Mudeyi Gustave, Elois na Tigana ndetse na Mudeyi Emilien se wa Mudeyi Suleiman ukina muri Rayon Sports.

Ngiriyeze Mudeyi Abdoul ukina hagati muri Espoir FC na we akomoka kuri uyu musaza.

Mudeyi Modeste na we yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye aho yakinnye mu makipe yiganjemo ay’i Burundi, gusa yanakiniye ikipe yitwaga Rwanda C ya hano mu Rwanda. Ni ikipe yakiniye hagati y’umwaka wa 1963 n’uwa 1969.

Muzehe Mudeyi Modeste uri ibumoso ari kumwe n’umwe mu bahungu be

Byitezwe ko Nyakwigendera Mudeyi Modeste azashyingurwa ku cyumweru, ku wa 24 Gashyantare i Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa