Kigali

Mwanafunzi yatangaje ikintu cy’ingenzi azahita akora naramuka atorewe kuyobora FERWAFA

Imikino   Yanditswe na: 26 August 2017 Yasuwe: 835

Mwanafunzi Albert wifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA yatangaje ko ikintu cya mbere yahita akora aramutse atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ari ukuzamura umupira w’abana ndetse agafasha abana b’abanyarwanda bamwe kujya kwiga umupira mu mashuli y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu cyumweru gishize aho yavuze ko nubwo kuzamura abakiri bato ari indirimbo yaririmbwe n’abayobozi ba FERWAFA benshi ariko bikarangira icyizere kiraje amasinde,we yijeje abanyarwanda ko amafaranga FERWAFA ibona ahagaije ku buryo yakoreshwa mu gufasha abana b’abanyarwanda kwiga umupira w’amaguru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Yagize ati “Ikintu dushaka kugira umwihariko turamutse tugiriwe icyizere n’iterambere ry’umupira w’abana aho twifuza kuzashyiramo ubushobozi buhagije kugira ngo bishoboke.Ikipe zacu zirirya zikimara niyo mpamvu dushaka guhera mu makipe aho dushaka ko buri kipe izagira ibyiciro bitandukanye.Niba ikipe ifite abakinnyi bakuru bakina igomba kugira abari munsi y’imyaka 17,15 na 13 kuko buriya abana ntibasaba ibintu byinshi uramutse ufashe amakipe ukayaha ibikoresho byibanze kugira ngo bashobore gukina nta kabuza byashoboka.Turifuza ko amarushanwa yabo yajya abera mu ma zone y’aho batuye bitabasabye kujya kure ku buryo mu gihugu hose tuhagera tuzi ko abana barimo barakina muri ibyo byiciro.Turifuza ko buri ntara yagira centre d’excellence ifite abatoza bafite ubumenyi bityo tuzajye tuvanamo abana bafite impano ku buryo federasiyo izajya itoranya abahize abandi ikabohereza kwiga umupira hanze.”

Manafunzi yatangaje ko muri manda ye aramutse atowe yatsura umubano n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru akomeye ku buryo nibura yazarangiza manda ye yohereje hanze abana basaga 50 mu bihugu bikomeye muri Ruhago nka Espagne,Brazil,Italy mu Bwongereza n’ahandi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FIFA ishobora gukura igihugu cya Espagne mu makipe azakina igikombe...

Ikipe y’igihugu ya Espagne ishobora gukurwa mu bihugu bizakina igikombe...
16 December 2017 Yasuwe: 665 0

Casa Mbungo yarahiriye kongera kuyobora shampiyona

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo aratangaza ko uyu munsi agomba...
16 December 2017 Yasuwe: 119 0

Zanzibar na Kenya nizo zizahurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Amakipe 2 yari mu itsinda rimwe n’Amavubi niyo yageze ku mukino wa nyuma...
15 December 2017 Yasuwe: 143 0

Real Madrid yatangaje igiciro ku ikipe ishaka Cristiano Ronaldo wongeye...

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ikipe yifuza Cristiano Ronaldo igomba...
15 December 2017 Yasuwe: 314 0

Abapolisi begukanye imidari ya Bronze mu marushanwa ya Taekwondo

Sgt Birori Consolée na Cpl Ruterana Gilbert batwaye imidari ibiri ya Bronze...
15 December 2017 Yasuwe: 126 0

Amavubi azakorera umwiherero muri Tunisia mbere yo kwerekeza muri...

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita...
15 December 2017 Yasuwe: 98 0