skol
fortebet

Mwiseneza Djamal yatoje Rayon Sports inyagira Police FC mu guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Rayon Sports itarabashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro,ihojeje amarira abakunzi bayo ubwo yatsindaga Police FC ibitego 3-1,mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro watojwe n’umutoza Mwiseneza Djamal.

Sponsored Ad

Mwiseneza Djamal wari usanzwe ari umutoza wa 3 ndetse atanavugwa,yafashije Rayon Sports kwihaniza Police FC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Rayon Sports yari ifite abasimbura batatu barimo Mugheni Fabrice, Tuyishimire Eric ’Congolais’ na Mazimpaka Andre,yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na kabuhariwe Jules Ulimwengu.

Ubwo yatsindaga iki gitego,Ulimwengu yagonze umunyezamu Bwanakweli wa Police FC aramubabaza cyane,bimuviramo imvune yatumye ahita asimburwa na Maniraguha Hillaire.

Police FC yari yatangiye ikanga Rayon Sports yakinnye ifite myugariro umwe wo hagati Habimana Hussein,yahushije ibitego ubwo yageragezaga kwishyura iki gitego yatsinzwe.

Mu gihe Police FC yari ishaka kwishyura,yakubiswe igitego cya kabiri ku munota wa 34 gitsinzwe na Kabuhariwe Jules Ulimwengu wahise wuzuza ibitego 7 muri iri rushanwa azanasoza ayoboye ba rutahizamu.Rayon Sports yarangije igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0.

Ku munota wa 55,Rayon Sports yakinanaga ishyaka nubwo itari ifite abakinnyi bayo benshi bakomeye barimo Sarpong wahawe umutuku n’abandi berekeje muri APR FC,yatsinze igitego cya gatatu ariko umusifuzi avuga ko Mudeyi wagitsinze yari yaraririye.

Ku munota wa 89 Nyandwi Saddam yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports ayitsindira igitego cya gatatu nyuma yo kwiruka agasiga ba myugariro barimo Nsabiamana Aimable.

Police FC yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 3 w’inyongera gitsinzwe na Muvandimwe JMV kuri coup Franc.

Rayon Sports yiyunze n’abafana bayo nyuma yo gusezererwa muri ½ na AS Kigali kuri penaliti 4-2 mu gihe Police FC yasezerewe na Kiyovu ku bitego byo hanze nubeo mu mikino yombi banganyije ibitego 4-4.

Abafana ba Rayon Sports bashimishijwe n’uko ikipe yabo yatsinze itozwa n’umutoza Mwiseneza Djamal usanzwe yongerera abakinnyi ingufu nyuma yo kugenda kwa Robertinho n’umwungiriza we Wagner Nascimento ntabashe kumvikana n’ubuyobozi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Iradukunda Eric, Nyandwi Saddam, Bukuru Christophe, Tumushime Altjan, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Ulimwengu Jules, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert na Mudeyi Suleiman.

Police FC: Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohamed, Ndayishimiye Celestin, Hakizimana Issa, Nsabimana Aimable, Usabimana Olivier, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul na Ndayishimiye Antoine Dominique.



Mwiseneza Djamal yafashije Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi gutsinda Police

AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa