skol
fortebet

Myugariro Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Irambona Gisa Eric ufite agahigo ko kuba arambye mu ikipe ya Rayon Sports,yaraye yibarutse umwana w’umukobwa we n’umufasha we Mugeni Olive uzwi nka Olivia.

Sponsored Ad

Irambona Eric wakoze ubukwe n’umukunzi we Mugeni Olive kuwa 23 Werurwe 2019 bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports David Donadei w’Umufaransa,bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko uyu mukinnyi yabitangarije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu mukinnyi uzwiho kugira imyitwarire myiza,ari mu bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize idatsinzwe mu mikino 19 yikurikiranya.

Irambona Eric ukomoka i Nyanza, niwe mukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports kurusha abandi,kuko yayigezemo mu mwaka wa 2012/2013 kugeza n’ubu aracyayikinira.




Myugariro wa Rayon Sports Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa