Kigali

Myugariro John Stones uherutse guta umugore we bakundanye bakiri bato yishumbushije ikizungerezi bahuriye mu kabyiniro [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 2843

Myugariro wa Manchester City,John Stones w’imyaka 24 uherutse gutandukana n’umukunzi we Millie Savage mu mwaka ushize,ari mu rukundo rushya n’umukobwa w’ ikizungerezi witwa Olivia Naylor w’imyaka 30 bahuriye mu kabyiniro.

John Stones wafashe umwanzuro wo gutandukana na Millie Savage bari bamaze iminsi mike babyaranye umwana w’umukobwa,yahise yishumbusha uyu mugore umurusha imyaka 6 nawe uherutse kubyara umwana n’undi mugabo.

John Stones yakundanye na Millie Savage kuva bafite imyaka 12 ariko yaje kumuta mu nzu ajya gukodesha icyumba muri hoteli ituranye no kwa Pep Guardiola.

Mu mpera z’umwaka ushize,John Stones yatunguye umugore we Millie Savage ari mu gitondo,azinga ibintu bye byose arangije aramubwira ati “Byarangiye.Ndashaka ubwigenge busesuye.”

Abagize umuryango wa Millie bahise birukanwa ku kazi bahawe na John Stones,babaho nabi kubera uyu mukwe wabo wanze umukobwa wabo mu buryo budasobanutse.

Umwe mu bantu baba hafi ya John Stones yavuze ko yahuriye na Olivia bari gukundana muri iyi minsi mu kabyiniro ubwo yari atwite,bahuza urugwiro ndetse birangira bahanye nimero umubano utangira ubwo.

Yagize ati “John yahuye na Olivia ubwo yari amaze gutandukana n’umuryango we.Olivia ni mwiza kandi arazwi I Manchester.Bahuriye mu kabyiniro nijoro bahita bamenyana.”

Uyu mukunzi mushya wa John Stones,ni umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Manchester ndetse mu minsi ishize,ku irembo ry’inzu ye bahabonye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini 4x4 ya John Stones ,igura akayabo k’ibihumbi 160 by’amaopawundi.

John Stones ahembwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru nyuma yo kugera muri Manchester City avuye muri Everton mu mwaka wa 2016.



John Stones yataye umukunzi we wo mu bwana,ari mu rukundo n’ikizungerezi Olivia bahuriye mu kabyiniro

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mashami Vincent yatangaje ibintu 3 byatumye Amavubi abura itike yo...

Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu...
26 March 2019 Yasuwe: 1480 0

Perezida Magufuli yahembye bishimishije abakinnyi ba Tanzania bakatishije...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania John Pombe Magufuli yagabiye ibibanza...
26 March 2019 Yasuwe: 1451 0

Rubavu :Gitifu w’umurenge wa Kanzenze yatawe muri yombi akekwaho kurya...

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyunva...
25 March 2019 Yasuwe: 2607 1

Jose Mourinho yishongoye kuri Jurgen Klopp na Maurizio Pochettino batoza...

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta...
25 March 2019 Yasuwe: 2366 0

Rayon Sports yafashe ingamba zikomeye zigiye kuyifasha gutera imbere...

Kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2019 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya...
25 March 2019 Yasuwe: 5188 1

Ikipe y’igihugu cya Uganda nayo yanyagiwe n’ikipe y’igihugu cya...

Ikipe y’igihugu ya Tanzania ibaye igihugu cya kane gituranye n’u Rwanda...
24 March 2019 Yasuwe: 2934 0