skol
fortebet

Myugariro John Stones yaciye ibintu nyuma yo guta umugore we akajya gukodesha indi nzu

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester City,John Stones yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo guta umugore we n’umwana w’amezi 18 bakundanye bafite imyaka 15 akajya kwibera mu yindi nzu akodesha ibihumbi 6 by’amapawundi ku kwezi.

Sponsored Ad

Uyu mwongereza w’imyaka 24,John Stones ,yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma y’amakuru yagiye hanze ko mbere ya Noheli yataye umugore we witwa Millie Savage mu nzu babagamo nyuma yo kumubwira koi bye nawe birangiye.

Stones akimara kubwira uyu mugore we ko amurambiwe, yapakiye igikapu cye amusigamu nzu ya miliyoni 3,4 z’amapawundi babanagamo yigira gukodesha inzu ituranye no kwa Pep Guardiola.

Stones yaherukaga gufatwa ari guca inyuma uyu mugore we bafitanye umukobwa w’amezi 18 byatumye haza umwuka mubi hagati yabo watumye uyu myugariro yivumbura.

Umubyeyi wa Millie Savage yabwiye abanyamakuru ko batunguwe n’imyitwarire y’umukwe wabo kuko mu minsi ishize yari umugabo witondaga cyane.

Yagize ati “John yari ameze nk’umuhungu wacu.Twatunguwe n’icyemezo yafashe.”

Bamwe mu nshuti z’umuryango w’uyu mugore wa John Stones bavuze ko bari mu marira menshi y’uko uyu mukwe wabo yataye umukobwa wabo ndetse ngo bamukundaga cyane kuko bamumenye akiri muto cyane.



Stones yataye umugore we mu nzu ajya kwikodeshereza indi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa