skol
fortebet

Myugariro John Stones yirukanye mu nzu uwahoze ari umugore we n’umwana babyaranye

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester City,John Stones uherutse guta mu nzu umugore we bakundanye bakiri abana bato akajya gukundana n’umukobwa uzwiho kuryamana n’abakinnyi bo mu mujyi wa Manchester,yakoze ikindi gikorwa kigayitse cyo kwirukana uyu mugore we wamubyariye umwana w’umukobwa mu nzu babanagamo.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari umukunzi wa John Stones Millie Savage aherutse kubwirwa na John Stones ko ashaka ko bimuka bakava mu nzu ya miliyoni 4,3 z’amapawundi bagashaka aho berekeza kuko batandukanye.

John Stones wari umaze imyaka 11 abana na Millie Savage ariko mu Ugushyingo umwaka ushize yamutaye mu nzu amubwira ko arambiwe kubana nawe kubera ko nta bwisanzure amuha cyane ko yari atangiye gushurashura.

Stones akimara kugenda yahise atangira kuba mu nzu y’ibyumba 2 ariko ntabwo yishimiye kuyigumamo ariyo mpamvu aherutse kubwira uyu wari umukunzi we ko agomba kuva mu nzu ye yubatse akajya gushaka ahandi atura.

Umwe mu bantu baba hafi ya Millie Savage yabwiye The Sun ati “Millie arumva ari kwirukanwa ku ngufu.Yababajwe n’imyitwarire ya Stones.Biragaragara ko Stones yiyibagiwe ndetse n’uko yakuze.Millie ntiyumva impamvu ari kwitwaara kuriya.Inzu n’imitungo yose yanditse kuri John Stones wenyine kandi babanaga batarashyingiranwe.Ntacyo Millie yakora.Nta maguru afite yamufasha guhangana na Stones uretse kwemera akava mu nzu.”

Andi makuru aravuga ko nubwo Stones w’imyaka 25 yirukanye Millie Savage bakundanye kuva bafite imyaka 14,yamuhaye amafaranga yo gukodesha indi nzu ndetse amwemerera ko azamufasha kurera umukobwa wabo.

Stones akundana n’undi mukobwa witwa Olivia bamenyanye atwite inda y’undi mugabo ndetse ngo niwe ashaka kuzana muri iyi nzu yirukanyemo uyu mukobwa bakundanye bakiri bato cyane.

Nyuma yo gutandukana na Millie Savage,Stones yahise yirukana n’ababyeyi b’uyu mukobwa ku kazi yari yarabahaye nkuko The Sun ibitangaza.


John Stones yirukanye mu nzu uwari umukunzi we Millie Savage mu nzu babanagamo n’umukobwa wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa