skol
fortebet

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisirake Salomon ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe n’uko hari ibyo agitunganya n’ikipe ye nshya ya Pyunik FC yo muri Armenia.

Sponsored Ad

Nirisirake Salomon wasoje amasezerano mu ikipe ya AFC Tubuze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yari ku rutonde ry’abakinnyi 25 umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’igikom be cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Seychelles tariki ya 5 na 10 Nzeri 2019.

Bitunguranye uyu musore ntakitabiriye ubu butumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe n’uko hari ibyo ataranoza neza n’ikipe ye nshya ya Pyunik FC mu cyiciro cya mbere muri Armenia, akaba yabyumvikanye n’umutoza Mashami Vincent

Yagize ati”ntabwo nzaza, naganiriye n’umutoza Mashami hari ibyo nkitunganya n’ikipe yanjye nshya, hari ibyo ntarabona nk’inzu n’imodoka, nzaza ku mukino wa Mozambique.”

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019 ni bwo Nirisirake Salomon yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Pyunik FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa