skol
fortebet

Myugariro Magwende n’umukunzi we bibarutse umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Emmanuel Imanishimwe uzwi ku izina rya ‘Mangwende’ n’umukunzi we Uwase Claudio bibarutse umuhungu kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi umaze imyaka ine akina muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yazamukiye muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC mu 2016.

Tariki ya 8 Ukuboza 2018 nibwo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yambikanye impeta y’urudashira na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019, aba bombi bari mu byishimo bikomeye ni nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu.

Ibitekerezo

  • Congs mukinnyi wacu ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa