skol
fortebet

N’golo Kante yasekeje benshi kubera imyambarire ye mu bukwe bwa Fabregas [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi N’golo Kante ukinira Chelsea hagati,yasekeje benshi kubera ukuntu yari yambaye mu bukwe bwa mugenzi we Cesc Fabregas aho yri yashyizemo ikabutura n’inkweto za siporo mu gihe abandi bakinnyi bari bambaye amakositimu. Mu gihe abandi bari bambaye amakositimu Kante we yiyambariye ikabutura
N’golo Kante utajya wiburira,yasekeje benshi kubera iyi myambarire ye ndetse amafoto ye ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Kante ni umwe mu bakinnyi batajya bashidikanywaho na (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi N’golo Kante ukinira Chelsea hagati,yasekeje benshi kubera ukuntu yari yambaye mu bukwe bwa mugenzi we Cesc Fabregas aho yri yashyizemo ikabutura n’inkweto za siporo mu gihe abandi bakinnyi bari bambaye amakositimu.

Mu gihe abandi bari bambaye amakositimu Kante we yiyambariye ikabutura

N’golo Kante utajya wiburira,yasekeje benshi kubera iyi myambarire ye ndetse amafoto ye ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kante ni umwe mu bakinnyi batajya bashidikanywaho na benshi kubera ubuhanga afite mu kibuga hagati ndetse benshi bemeza ko ari mu ba mbere ku isi ku mwanya we.

Bamwe mu bakinnyi batumiwe na Fabregas n’abagore babo

Mu minsi ishize nibwo Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi agira isoni zo kucyifotorezaho byatumye mugenzi we N’zozi asaba bagenzi be baramureka nawe agikoraho.

Cesc Fabregas ni umugore we Daniella Semaan bakoze ubukwe muri Gicurasi ariko bahitamo gukora ibirori bikomeye ku munsi w’ejo aho bari batumiye ibyamamare bitandukanye birimo Thierry Henry,Lionel Messi,Carlos Puyol n’abakinnyi benshi batandukanye uyu munya Espagne yakinanye nabo mu makipe 3 yaciyemo ariyo Arsenal,FC Barcelona na Chelsea akinira ubu.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa