skol
fortebet

N’golo Kante yatangaje abakinnyi yakuze akunda n’umukinnyi bakinana umubera icyitegererezo

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea N’golo Kante ukundwa na benshi kubera ko yicisha bugufi ndetse akaba ari n’umuhanga bigaragarira buri wese,yabwiye abanyamakuru ko akiri umwana yakundaga kureba amashusho ya Ronaldo Luis Nazario de Lima,Maradona na Ronaldinho gusa ngo kuri ubu akunda Pedro mu bakinnyi bakinana.

Sponsored Ad

N’golo Kante udakunda kubaho mu buzima buhenze nubwo ahembwa akayabo muri Chelsea,yabwiye Yahoo Sport France ko mu bwana bwe yakundaga Ronaldo, Maradona, Ronaldinho kuri internet ariko ubu yikundira Pedro kubera ubushake agira kandi yaratwaye ibikombe byose bikomeye ku isi.

Yagize ati “Nkiri umwana,nakundaga kureba Ronaldo, Maradona, Ronaldinho kuri Internet.Nakundaga uko bakinaga,ibitego batsindaga n’imyitwarire yabo iyo babaga bafite umupira.

Ubu ndi muri Chelsea gusa singikunda kureba imipira nka kera ndi muto ariko nkunda kwibuka abakinnyi nakinannye nabo barimo John Terry na Cesc Fàbregas bahoraga bifuza gutwara ibikombe byose.Ni abakinnyi bambereye icyitegerezo nka Pedro ukiri hano watwaye ibikombe byose ariko akaba agifite inyota yo gutwara byinshi.”

Kante amaze gutwara ibikombe bitandukanye birimo Premier League, FA Cup, Europa League, Igikombe cy’isi gusa ntarabasha gutwara UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa