skol
fortebet

N’golo Kante yatumye Eden Hazard afata umwanzuro ukomeye ku hazaza he muri Chelsea

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Chelsea Eden Hazard,ntiyishimiye kuba N’golo Kante yahawe umushahara uruta uwe byatumye afata umwanzuro wo gusohoka muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru nibwo N’golo Kante yongereye amasezerano y’imyaka 5 ndetse ahabwa akayabo k’ibihumbi 290 by’amapawundi ku cyumweru,byatumye Hazard afata umwanzuro wo gusohoka muri Chelsea iri kumuha amafaranga make kugira ngo yongere amasezerano.

Hazard arashaka gusohoka muri Chelsea

Chelsea yananiwe kumvikana n’uyu kapiteni w’Ububiligi kugira ngo yongere amasezerano ndetse bivugwa ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid afata nk’ikipe y’inzozi ze nkuko ikinyamakuru OK Diario kibitangaza.

Hazard ntiyitwaye neza mu mukino wo ku munsi w’ejo batsinzwemo na Tottenham ibitego 3-1 ndetse biravugwa ko yahungabanyijwe no kumva umushahara wahawe Kante mu gihe we yahabwaga amafaranga make n’ubuyobozi bwa Chelsea.

Hazard yaherukaga kongera amasezerano muri Chelsea mu kwezi kwa Gashyantare 2015 azamugeza muri 2020,none yanze kongera andi aho ategereje ko Real Madrid imurambagiza akayerekezamo.

Chelsea irashaka abakinnyi 2 barimo Nabi l Fekir ukinira Lyon na Christian Pulisic wa Dortmund kugira ngo havemo umwe usimbura Hazard.

Ibitekerezo

  • Ibi niba ari byo koko, byaba bisa no gukubita uwari usanzwe ashaka kurira!!!!

    Tottenham vs Chelsea 3-1 banyamakuru b’Umuryango

    Chersea nihereze amafaranga yose hazard akeneye yose kuko ntamusimbura numwe mbona wa eden hazard kdi ubonako ariwe rufunguzo rwa ekipe wakubakiraho nabandi niyo mpamvu bakagombye kumuha ibyo abasaba kugira ngo yongere amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa