skol
fortebet

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa barimo Pogba na Mbappe

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje bagenzi be barimo Paul Pogba na Kylian Mbappe ubwo yageraga ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe y’igihugu mbere y’ amasaha 5 ku gihe cyari giteganyijwe.

Sponsored Ad

N’golo Kante ukunze gukora udushya tugafatwa nk’urwenya,yazindutse mu rukerera agera ku kibuga cy’imyitozo mbere y’abagenzi be baje kuhamusanga nyuma y’amasaha 5 n’igice.

N’golo Kante yageze ku kibuga cy’imyitozo cya Clairefontaine amasaha 5 n’igice mbere y’uko bagenzi be bahagera,bituma benshi batangazwa n’umurava we ndetse no kubahiriza igihe.

Igitangaje kurusha ibindi,ni uko N’golo Kante yakinnye umukino wose wo kuri iki Cyumweru Chelsea FC yatsinzwemo na Everton ibitego 2-0,ariko yatanze bagenzi be bari bari mu bufaransa n’abatari bafite imikino.

Ikinyamakuru l’Equipe cyavuze ko N’golo Kante yageze kuri Clairefontaine kare cyane kandi atabisabwe ndetse yirarira mu byumba byateganyirijwe abakinnyi mu gihe abandi bo baje kuhamusanga nyuma.

Clairefontaine ni ikigo gihenze ikipe y’Ubufaransa ikoreramo imyitozo,kikaba gifite ibyumba byo kuraramo,igikoni cyiza,Gym ndetse n’ibibuga bitandukanye by’imyitozo.




N’golo Kante yamaze amasaha 5 n’igiceategereje ko bagenzi be barimo Mbappe Griezmann na Pogba bamusanga Clairefontaine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa