skol
fortebet

N’golo Kante yongeye gukora igikorwa cyiza cyashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi N’golo Kante ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bicisha bugufi ku isi kubera ukuntu yasuye abafana baturanye bagasangira ndetse bakarebana TV.

Sponsored Ad

Kante uri mu bakinnyi beza ku isi,akomeje kwereka benshi ko ntaho yahurira n’ubwirasi kuko nyuma y’umukino Chelsea yanyagiye Cardiff ibitego 4-1,yabuze gari ya moshi imugeza I paris niko guhita asura abafana be barasangira ndetse barebana ikiganiro gikundwa na benshi Match of the day.

N’golo Kante yasuye abafana be barasangira nyuma y’umukino wa Chelsea na Cardiff

N’golo kante yifuje kwerekeza mu mujyi wa Paris gari ya moshi iramusiga ntiyirirwa ajya kurara muri hoteli ahubwo ahitamo kujya gusura abafana be bari bahuriye hafi y’umusigiti asengeraho.

Iki gikorwa Kante akoze kije gikurikira ibyo aherutse gukora asaba umufana wa Arsenal imbabazi nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 ndetse akifotozanya nawe.

Kante yakoze benshi ku mutima ubwo yagiraga isoni ryo guterura ku gikombe cy’isi kandi ari umwe mu bagize uruhare mu kugihesha abafaransa aho byabaye ngombwa ko N’zozi asaba bagenzi be kumureka akacyifotorezaho.

Kante ntabwo ajya agura imodoka zihenze nk’abandi bakinnyi bakinana ahubwo yaguze akamodoka kakoze n’umugabo wo mumujyi wa Leicester,na nubu niko akigendamo nubwo gaherutse gukora impanuka.

Nubwo Kante amaze gutwara ibikombe byinshi nta bwirasi bumurangwaho

N’golo Kante w’imyaka 27n’umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga kuko amaze gutwara ibikombe bikomeye mu mateka ye birimo Premier League 2,igikombe cy’isi ndetse yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa