skol
fortebet

Nahimana Shassir agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Oman yamuhaye akayabo k’amamiliyoni

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Nahimana Shassir wari umaze imyaka 2 muri Rayon Sports, ari hafi kwerekeza mu ikipe ya SUR FC yo mu cyiciro cya mbere muri Oman yamuhaye akayabo ka miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’umwaka.

Sponsored Ad

Nkuko Patient uhagarariye Shassir yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,yababwiye ko uyu musore araza gusinyira SUR FC amasezerano y’umwaka umwe kuri uyu wa gatandatu.

Shassir yamaze kugera muri Oman mu ikipe yambara nka Rayon

Yagize ati “Yari amaze iminsi ari muri Oman,ikipe zaho zaramukunze cyane ku buryo araza gusinya amasezerano kuri uyu wa gatandatu muri imwe mu makipe 3 ya mbere muri iki gihugu."

Shassir Nahimana arasinya amasezerano y’umwaka 1 gusa ku bihumbi 25 by’amadorari y’Amerika ($25 000), aho azajya ahembwa ibihumbi bine by’amadorari buri kwezi( $4000) muri iyi kipe yabaye iya 3 mu mwaka ushize w’imikino.

Shassir yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize,yigarurira abakunzi ba Rayon Sports kubera umupira wo ku rwego rwo hejuru yateraga,gusa akomwa mu nkokora no gushinjwa amarozi na bagenzi be byanamuviriyemo gusubira inyuma mu mwaka w’imikino ushize aho yabuze umwanya wo gukina ubwo Minnaert yabatozaga.

Shassir yakinanye neza na Savio

Nahimana shassir ni umwe mu bagize uruhare mu guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona umwaka ushize kuko yayitsindiye ibitego 13 ndetse atanga imipira myinshi yavuyemo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa