skol
fortebet

"Nasanze afitanye ibibazo na FERWAFA kandi n’uwambanjirije ntiyamuhamagaye, sinjye wari kumuhamagara." Higiro Thomas

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’abazamu b’ikipe y’igihugu Higiro Thomas aratangaza ko atigeze ahamagara umuzamu wa APR FC, Emery Mvuyekure bitewe n’uko yasanze afitanye ibibazo na FERWAFA kandi ko nabamubanjirije batigeze bamuhamagara.
Kuva muri 2015 uyu musore Emery Mvuyekure ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bitewe n’ikibazo yagiranye na FERWAFA ubwo biteguraga umukino wo gushaka igikombe cy’Afurika na Mozambique, uyu musore wakiniraga ikipe ya Police FC icyo gihe yari yahamagawe mu bakinnyi bibanze bitariye (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’abazamu b’ikipe y’igihugu Higiro Thomas aratangaza ko atigeze ahamagara umuzamu wa APR FC, Emery Mvuyekure bitewe n’uko yasanze afitanye ibibazo na FERWAFA kandi ko nabamubanjirije batigeze bamuhamagara.

Kuva muri 2015 uyu musore Emery Mvuyekure ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bitewe n’ikibazo yagiranye na FERWAFA ubwo biteguraga umukino wo gushaka igikombe cy’Afurika na Mozambique, uyu musore wakiniraga ikipe ya Police FC icyo gihe yari yahamagawe mu bakinnyi bibanze bitariye imyitozo mbere yo kwerekeza muri Mozambique(pre-selection), uyu musore bivugwa ko yaje gushinja ikimenyane mw’ihamagarwa ry’ikipe y’iguhugu ni nyuma y’uko atabashije kurira indege yerekeza muri Mozambique ahubwo bakajyana Kwizera Olivier wari umaze iminsi mu mvune ataranakoranye nabo imyitozo.

Emery yabajije umutoza w’ikipe y’igihugu impamvu bamusize ku munota wa nyuma kandi ari we wakoze imyitozo. Ibi ngo ubuyobozi bwa FERWAFA bwabifashe nk’agasuzuguro ndetse bumufatira ibihano bahita bamutegeka kwandika asaba imbabazi ibintu atarakora ndetse ngo atanateganya gukora.

Ku munsi w’ejo nibwo abatoza b’ikipe y’igihugu bahamagaye abakinnyi bagera kuri 41 harimo abazamu 4, mukubona uru rutonde abanyamakuru bibabjije impamvu umuzamu w’ikipe ya APR FC urimo no kwitwara neza muri iyi minsi dore ko ikipe ye iri ku mwanya wa 2, Emery Mvuyekure atahamagawe, maze umutoza w’abazamu asubiza ko atamuhamagaye bitewe n’uko yasanze afitanye ikibazo cy’imyitwarire mibi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amagura mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Higiro ati“ Icyi kibazo naje ngisangamo, nasanze afitanye ibibazo by’imitwarire mibi idahwitse na FERWAFA niba batarafata umwanzuro, sinjye wafata umwanzur wo kumuhamagara kandi afite ikibazo, umutoza nasimbuye Mugisha nawe ntago yigeze amuhamagara urumva nanjye ngomba gukomeza muri gahunda ya FERWAFA.”

Kugeza uyu munsi uretse ibyo abantu bakeka, dore ko na nyir’ubwite avuga nta makosa azi yakoze asabira imbabazi, FERWAFA ntiratangaza amakosa nyayo uyu musore yakoze atuma akumirwa mu ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa