skol
fortebet

Ndatimana Robert yagarutse muri Rayon Sports asaba imbabazi abafana

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndatimana Robert wahoze akinira Rayon Sports ariko ntahirwe no kuyivamo yagaragaye ku munsi w’ejo ari gukoreramo imyitozo ndetse arifuza kuba yahabwa amasezerano igihe Robertinho yaba amushimye aho yasabye imbabazi abafana kuba yaravuye muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 12 Ugushyingo 2018,nibwo Rayon Sports yasubukuye imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove ,bituma abakinnyi batahamagawe mu makipe y’igihugu bagaruka mu kazi aho kuri iki kibuga hagaragayemo na Ndatimana Robert udafite ikipe muri iyi minsi.

Ndatimana yabwiye abanyamakuru ko yatangiye imyitozo muri Rayon Sports kubera ko nta kipe afite muri iyi minsi ariko yifuza kuyigarukamo aramutse ashimwe na Robertinho aho yaboneyeho gusaba imbabazi abafana kubera ko yatereranye Rayon Sports akerekeza mu yandi makipe ariko ntahirwe n’urugendo.

Yagize ati “Ndi muri Rayon Sports mu rwego rwo gufatanya nabo imyitozo, nanjye nkakomeza gukora imyitozo kuko nta kipe nari mfite.Ibyerekeye kuyisimyamo, byose birashoboka. Iyo umukinnyi habayeho guhindura ikipe, hari igihe agira ibihe byiza n’ibibi. Njywe narahinduye ariko ntabwo byampiriye.

Mbere na mbere ndabasaba imbabazi kubera uko nagiye mu buryo butumvikana kandi ndibaza ko bambabarira. Ubu nagarutse mu rugo, ndi mu rugo."

Ndatimana ni umwe mu bakinnyi bazamukanye impano itangaje ndetse yari mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy’isi cyabereye muri Mexico mu mwaka wa 2011.

Ndatimana yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2013 avuye mu Isonga FC,ayivamo nyuma y’imyaka 2 yerekeza muri Police FC,atagiriyemo ibihe byiza aho byaje gukubitiramo gufungwa bituma atakaza umwanya wo gukina ayivamo yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka w’imikino ushize.

Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere, Ndatimana yagaragaje ko agifite ubuhanga ku mupira ariko kubera ko amaze igihe adakora imyitozo,ntiyari ku rwego nk’urw’abandi.


Robert yakoreye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports ku wa Mbere

AMAFOTO:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa