Kigali

Ndatimana Robert yatangaje impamvu yanze gukina umukino wa Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 April 2018 Yasuwe: 3610

Umukinnyi Ndatimana Robert w’ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yikuye mu bakinnyi bagombaga guhura na Rayon Sports kubera ko umutoza we Hitimana Thierry yamukuye mu rutonde rw’abakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga ku munota wa nyuma kandi yaria amze icyumweru amwizeza ko azabanza.

Uyu musore ukina hagati asatira, yabwiye Radio Rwanda ko ubwo bari mu myiteguro ya nyuma yo gucakirana na Rayon Sports yabanyagiye ibitego 5-0 Ku wa Gatandatu,umutoza Hitimana wa Bugesera FC yamubwiye ko atari mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga kandi yari amaze icyumweru cyose yizeye neza kubanza mu kibuga akereka abafana ubuhanga bwe,biramubabaza ahitamo kwivana mu bakinnyi 18.

Bugesera FC yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-0

Yagize ati “Icyatumye nikura mu bakinnyi bagombaga guhura na Rayon Sports ni umutoza ubwe,kuko yankuye mu bakinnyi 11 kandi naragombaga kubanza mu kibuga.Navuze ko mfite ikibazo cy’uburwayi kuko bankuye mu bakinnyi 11bagombaga kubanza mu kibuga kandi nari ndimo,nari maze icyumweru umutoza antoza gukina ku mwanya wanjye kuri uriya mukino, ndetse uriya mukino niwo nari ntegereje kugira ngo nereke abanyarwanda urwego maze kugeraho ankura mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga ku munota wa nyuma.

Ndatimana yavuze ko yari afite ubushake bwo gukina uriya mukino ndetse ashaka guha isomo Rayon Sports birangira akuwe mu bakinnyi 11 kandi yari amaze icyumweru cyose yitegura aho yavuze ko ibya ruswa biri kumuvugwaho we na mugenzi we Niyonkuru Radju ari ukubaharabika ndetse we hari umusanzu w’amafaranga atanga mu ikipe ya Bugesera FC.

Ndatimana Robert yamaze gufatirwa ibihano byo kumara ukwezi adakina mu gihe mugenzi we Niyonkuru Radju yahawe amezi 2 azarangira shampiyona yararangiye .

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Buffon yatangaje ikipe atifuza ko PSG yahura nayo ku mukino wa nyuma wa...

Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Gianluigi Buffon yatangaje ko atifuza ko...
20 October 2018 Yasuwe: 1065 0

APR FC yatangiye neza AZAM Rwanda Premier League 2018/2019

Hakizimana Muhadjiri na APR FC batangiye neza AZAM Rwanda Premier League...
19 October 2018 Yasuwe: 1820 0

Wayne Rooney yatangaje bimwe mu bintu abantu batari bazi kuri Manchester...

Wayne Rooney yatangaje ko umutoza Sir Alex Ferguson atigeze na rimwe...
19 October 2018 Yasuwe: 1415 0

Umukunzi wa Neymar yavuze ko bongeye gutandukana

Umunyamideli ukomoka muri Brazil, Bruna Marquezine yatangaje ko yongeye...
19 October 2018 Yasuwe: 1518 0

Romelu Lukaku yatangaje intego ikomeye yagiranye na Thierry...

Rutahizamu Romelu Lukaku ukinira Manchester United, yatangaje ko yateze na...
19 October 2018 Yasuwe: 1174 0

Tuyisenge Jacques yatangaje ikintu yifuza ko Minisitiri Nyirasafari...

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor Mahia ndetse...
19 October 2018 Yasuwe: 2450 0