skol
fortebet

Ndayisenga Valens na Niyonshuti bahangayikishijwe n’ahazaza habo nyuma yo gutandukana n’amakipe bakiniraga

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ndayisenga Valens na Niyonshuti Adrien nta makipe mashya barabona
• Niyonshuti Adrien ntiyagaragaye mu bakinnyi 27 Dimension Data izakoresha mu mwaka wa 2018
• Tirol Cycling izakinisha abatarengeje imyaka 23
• Valens Ndayisenga yarangije amasezerano y’umwaka umwe yari afitiye Tirol Cycling

Sponsored Ad

Abanyarwanda 2 bakina umukino wo gusiganwa ku magare nk’ababigize umwuga Niyonshuti Adrien na Ndayisenga Valens bahangayikishijwe no kuba badafite amakipe muri iyi minsi aho bamaze gutandukana n’amakipe bakiniraga muri uyu mwaka wa 2017.

Niyonshuti Adrien wari umaze imyaka icyenda akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo,ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 27 iyi kipe iherutse gutangaza ko izakoresha mu mwaka utaha aho byamuhaye umukoro wo gushakisha ikipe agomba gukinira muri 2018.

Kuri Ndayisenga Valens wari usanzwe akinira ikipe ya Tirol Cycling yo muri Autriche,yamaze gutandukana nayo kuko yari afite amasezerano y’umwaka umwe ndetse iyi kipe iherutse gutangaza ko izakoresha ikipe y’abatarengeje imyaka 23 mu mwaka utaha kandi uyu Ndayisenga arayirengeje.

Niyonshuti Adrien wakinaga mu ikipe ya mbere ya Dimension Data ikina amarushanwa yo ku rwego rw’isi atandukanye nayo nyuma yo kuyikira amarushanwa akomeye uyu mwaka arimo arimo Tour de Langkawi muri Malaysia,Pais vasco muri Espagne,Tour of Norway,Tour de Romandie,Criterium du Dauphine n’ayandi, mu gihe Ndayisenga Valens nawe yakinnye amarushanwa akomeye I Burayi arimo Tour of the Alps yo mu Butaliyani, Flèche du Sud yo muri Luxembourg na Tour of Slovenia.

Kugeza ubu aba basore bombi ntibarabona amakipe mashya gusa barumuna babo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bakinira Dimension Data bashobora kuzakomezanya nayo cyane ko ikoresha abatarengeje imyaka 23 kandi bari munsi yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa