skol
fortebet

Ndayisenga yatangaje intego yihaye muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ndayisenga Valens arifuza gutwara Tour du Rwanda ku nshuro ya 3
• Ndayisenga Valens yarahiriye kongera kwigaragaza muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9
•Ndayisenga azakinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche

Sponsored Ad

Umusore Ndayisenga Valens umaze gutwara Tour du Rwanda inshuro 2 ndetse akaba ariwe wenyine umaze kuyitwara 2 yatangaje ko iy’uyu mwaka nayo ashaka kuyegukana ndetse agakomeza guca agahigo.

Uyu musore uzaba ayoboye ikipe ya Tirol Cycling yo muri Autriche yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko yakoze imyiteguro myiza ndetse yiteguye kongera kwegukana iri rushanwa amaze kugiramo uburambe.

Yagize ati “Imyiteguro yagenze neza kandi buri wese ariteguye.Intego yanjye nk’ibisanzwe ni ukwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.Tour du Rwanda y’uyu mwaka ntabwo izaba yoroshye kuko haje amakipe akomeye gusa natwe tuzi icyo bisaba kuyitwara kandi twiteguye guhatana.”

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9 kuva ryaba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009,rizitabirwa n’amakipe 16 aturutse hirya no hino ku isi aho rizatangira Taliki ya 12 kugeza 19 Ugushyingo 2017.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda
Amakipe yo mu Rwanda:

• Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
• Club Benediction de Rubavu
• Club Les Amis Sportifs de Rwamagana

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:
• Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice
• Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie
• Ikipe y’Igihugu ya Érythrée
• Ikipe y’Igihugu ya Maroc
• Ikipe y’Igihugu ya Algérie
•Ikipe ya Kenya

Andi makipe akina amarushanwa Mpuzamahanga:
• Dimension Data For Qhubeka (Afurika y’Epfo)
• Tirol Cycling Team (Austria)
• Team Illuminate (USA)
• Bike Aid (u Budage)
• Dukla Banska Bystrica (Slovakia)

Andi makipe
• Ikipe ya Lowestrates.Com (Canada)
• Ikipe ya Haute-Savoie/Auvergne Rhône-Alpes (u Bufaransa)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa