skol
fortebet

Ndayizeye yahakanye ibyo kwerekeza muri Mukura VS

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza Ndayizeye Jimmy wari umutoza wa Espoir FC yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Mukura Victory Sports aho yavuze ko bitararangira ko ari kuvugana n’amakipe menshi nayo irimo.
Uyu mutoza wakoze akazi gakomeye ko gufasha ikipe ya Espoir FC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uyu mwaka nubwo batsinzwe n’iipe ya APR FC, mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Mukura yamaze kumusinyisha ko narangizanya na Espoir FC azafata iyerekeza i Huye gutangira akazi, (...)

Sponsored Ad

Umutoza Ndayizeye Jimmy wari umutoza wa Espoir FC yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Mukura Victory Sports aho yavuze ko bitararangira ko ari kuvugana n’amakipe menshi nayo irimo.

Uyu mutoza wakoze akazi gakomeye ko gufasha ikipe ya Espoir FC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uyu mwaka nubwo batsinzwe n’iipe ya APR FC, mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Mukura yamaze kumusinyisha ko narangizanya na Espoir FC azafata iyerekeza i Huye gutangira akazi, ibintu yahakanye yivuye inyuma nyuma y’umukino yari maze gukina na APR FC.

Yagize ati “Twaraganiriye gusa ndacyarindiriye inyishu yabo,ndibaza ko gushika kuri uyu mwanya nta na hamwe mfite amasezerano.Ibyo kujya muri Mukura VS ntabwo birarangira.”

Nyuma yo guhakana aya makuru yamwerekeza mu ikipe ya Mukura VS uyu Murundi yatangaje ko hari andi makipe amwifuza ndetse ko imiryango ifunguye ku makipe yose amushaka.

Yagize ati “Hariho n’izindi kipe zirimwo kunshaka ndibaza y’uko muri ino minsi mikenya mugiye kumenya aho nzogenda.Kugeza kuri uyu mwanya nta kazi mfise abantu tuzoganira neza tukumvikana niho nzogenda.Ndibaza ko na Espoir FC nshobora kugumayo.”

Ndayizeye Jimmy akaba yari amaze umwaka umwe atoza hano mu Rwanda aho kugeza kuri ubu yarangizanyije amasezerano n’ikipe ya Espoir FC y’I Rusizi nyuma yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 08 muri shampiyona ishize n’amanota 39 ndetse ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa