skol
fortebet

Nemanja Matic yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa cy’urukundo yakoze

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa cyiza yakoze ubwo yahaga akayabo k’ibihumbi 63 by’Amapawundi umwana muto w’imyaka 4 urwaye kanseri kugira ngo abashe kuvurwa.

Sponsored Ad

Umwana muto witwa Dusan Todorovic urwaye indwara imeze nka kanseri yitwa neuroblastoma ikunze guhitana benshi,yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro byo mu mujyi wa Barcelona kugira ngo avurwe iki cyamamare kirabimenya none cyemeye kumwishyurira ibihumbi 63 by’Amapawundi kugira ngo abagwe.

Nemanja Matic yafashije uyu mwana bakomoka mu gihugu kimwe bituma benshi bamwishimira ndetse bamwoherereza ubutumwa bwo kumushimira kubera iki gikorwa yakoze.

Ubwo byamenyekanaga ko uyu mwana arwaye neuroblastoma,abantu batangiye kumusabira ubufasha hirya no hino,Matic arabimenya niko guhita atanga aka kayabo kugira ngo abaganga barokore ubuzima bwe.

Matic akimara gutanga aya mafaranga,yasabye se w’uyu mwana ko yabigira ibanga ntavuge ko ariwe watanze amafaranga ariko uyu mugabo byamurenze ahita abitangariza abanyamakuru.

Kugeza ubu akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi kamaze kuboneka binyuze mu bagiraneza batandukanye ndetse uyu mwana yamaze kugera mu mujyi wa Barcelona aho akwiriye kuvurirwa.


Matic yafashije uyu mwana kwivuza kanseri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa