skol
fortebet

Neymar Jr arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa bahuriye muri Hotel I Paris

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG,akomeje kuvugwaho imyitwarire idahwitse kuko nyuma yo gukubita umufana igipfunsi mu maso,arashinjwa n’umukobwa bahuriye I Paris kumufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko yamenyaniye na Neymar Jr ku rubuga rwa Instagram,arangije amusaba ko bahurira I Paris niko kumwishyurira indege.

Ikinyamakuru cyitwa UOL Sports cyavuze ko uyu mukobwa yavuze ko akimara kugera I Paris,Neymar Jr yamusanze muri Hotel yari yamwishyuriye ya Sofitel Paris Arc Du Triomphe yasinze cyane kuwa 15 Gicurasi,ahita atangira kumufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yavuze ko yahungabanyijwe n’ibyo yakorewe n’uyu mukinnyi niko guhita asubira iwabo muri Brazil kuwa 17 Gicurasi uyu mwaka.

Kuwa Gatanu ushize nibwo uyu mukobwa yagejeje ikirego mu rukiko rwa Sao Paolo ashinja Neymar Jr kumufata ku ngufu.

Neymar w’imyaka 27 uri mu myitozo mu ikipe ya Brazil iri kwitegura imikino ya Copa America bivugwa ko ahembwa ibihumbi 600 by’amapawundi ku cyumweru mu ikipe ya PSG.

Ibitekerezo

  • Ndumva bimeze nkaho bumvikanye,bagahurira muli Hotel.Ngirango ahari icyo uyu mukobwa arega aruko wenda Neymar yahise amwurira batabanje caresses na kissings.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa