skol
fortebet

Neymar Jr ari hafi kwerekeza mu ikipe ikomeye idakina muri LA LIGA

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG ukomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru,ashobora kutazerekeza mu ikipe ya FC Barcelona nkuko byavugwaga ariyo mpamvu se umubyara yagaragaye mu mujyi wa Turin agiye kuvugana n’umuyobozi wa siporo wa Juventus witwa Fabio Paratici.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugura Frenkie de Jong na Antoine Griezmann,FC Barcelona yamaze gutakaza icyizere cyo kuzagarura Neymar Jr I Camp Nou,ariyo mpamvu uyu Juventus yinjiye mu rugamba rwo kugura uyu mukinnyi.

Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje,Juventus idakunze kurekura amafaranga menshi cyane,iri kugerageza kuganira na PSG ku buryo uyu rutahizamu bamugura mu buryo bworoshye.

Juve yatanze amamiliyoni menshi kuri Matthijs De Ligt, Cristian Romero, Luca Pellegrini na Merih Demiral ndetse izana ku buntu Aaron Ramsey, Gianluigi Buffon na Adrien Rabiot ariko ngo iracyifuza kwiyubaka.

Benshi bakomeje kwibaza uko uyu munya Brazil yakorana na Cristiano Ronaldo igihe cyose Juventus yaba ibashije kumugura.

Cristiano Ronaldo niwe uhembwa akayabo kenshi muri Juventus ariko ngo Neymar Jr nawe ahageze bahembwa angana.

Ikipe ya FC Barcelona yahaye PSG akayabo ka miliyoni 40 z’amapawundi yongeraho Philippe Coutinho na Ousmane Dembele ariko PSG iyibwira ko ishaka miliyoni 200 z’amapawundi.



Neymar Jr ashobora gukinana na Ronaldo muri Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa