skol
fortebet

Neymar Jr niwe winjije amafaranga menshi cyane mu bakinnyi b’ingeri zose batarengeje imyaka 30

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr niwe mukinnyi mu mikino itandukanye winjije amafaranga menshi kurusha bagenzi be bari munsi y’imyaka 30, mu mwaka wa 2018 aho yakubye kabiri James Harden umukurikiye ku rutonde.

Sponsored Ad

Neymar Jr uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose bakina umupira w’amaguru ku isi,yinjije akayabo ka miliyoni 90 z’amadolari mu gihe James Harden umukurikiye afite miliyoni 46 z’amadolari.

Nubwo ari mu mvune Neymar Jr yahiriwe no kwerekeza mu ikipe ya PSG kuko amakompanyi atandukanye arimo Nike Gillette, Red Bull, Beats ya Dre, Replay na Gol Airlines yamushoyemo akayabo.

Uretse Neymar Jr abandi bakinnyi bari muri uru rutonde ni Gareth Bale wa Real Madrid na Paul Pogba wa Manchester United.Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes.

Nta mukinnyi uwo ariwe wese uri munsi y’imyaka 30 uyingayinga Neymar Jr ku bijyanye n’amafaranga y’umushahara cyangwa se amafaranga yinjiza mu mu kwamamaza ariyo mpamvu abakubye mu kwinjiza.





Neymar Jr niwe winjije amafaranga menshi muri 2018 mu bakinnyi batarengeje imyaka 30

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa