Kigali

Neymar Jr yaciye ibintu kubera ikipe yavuze ko yifuza gukinira nyuma PSG

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 8322

Rutahizamu wa PSG, Neymar Jr umaze igihe mu mvune yabwiye abanyamakuru ko ibyo kuzongera gukinira FC Barcelona byarangiye ahubwo akururwa n’imikinire y’ikipe ya Real Madrid ndetse ashobora kuzayerekezamo.

Uyu rutahizamu uri mu beza ku isi yavuze ko nta gitekerezo cyo kuzongera gukinira FC Barcelona afite ahubwo akururwa n’imikinire ya mukeba wayo Real Madrid.

Nubwo hari ibihuha byavugaga ko ibiganiro bigeze kure kugira ngo Neymar Jr asubire muri FC Barcelona,uyu munya Brazil yabihakanye yivuye inyuma yemeza ko nta gahunda ihari yo kuyisubiramo ahubwo akururwa n’umukino wa Real Madrid.

Yagize ati “Real Madrid n’imwe mu makipe ikomeye ku isi.Umukinnyi wese uvuzweho ko Real Madrid imushaka yumva akuruwe no kuyikinira.Nibyo Real Madrid n’ikipe ikomeye cyane ku isi kandi ndayubaha gusa ndacyahanze amaso PSG.Ubuzima bw’umupira burihuta ndetse ntawumenya ibizabaho ejo.”

Real Madrid irifuza Neymar Jr cyane muri Kamena uyu mwaka, kugira ngo azibe icyuho cya Cristiano Ronaldo wayivuyemo akayitwara icyubahiro cyose yari ifite.


Neymar Jr yavuze ko atazongera gukinira FC Barcelona ukundi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Petro Atletico de Luanda yatangaje Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo...

Hari hashize amezi menshi bivugwa ko rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge...
18 July 2019 Yasuwe: 637 0

Akayabo APR FC yahawe kuri Hakizimana Muhadjiri kamenyekanye

Ikipe ya Emirates Club yo muri yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu [UAE]...
18 July 2019 Yasuwe: 1586 0

Zlatko Krmpotic washenguye imitima y’abafana ba APR FC yabonye ikipe muri...

Umutoza ukomoka muri Serbia, Zlatko Krmpotic wanzwe n’abafana ba APR FC...
18 July 2019 Yasuwe: 753 0

Abanya Nigeria banenze umutoza Rohr kubera umukinnyi ukomeye wabahesheje...

Abanya Nigeria bakunda umupira w’amaguru ntibanyuzwe n’umwanya wa 3 ikipe...
18 July 2019 Yasuwe: 1623 0

APR FC nayo yasezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA Kagame...

Ikipe ya APR FC niyo ya nyuma isezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA...
17 July 2019 Yasuwe: 2516 2

Antoine Griezmann yavuze amagambo atangaje kuri Lionel Messi bagiye...

Rutahizamu mushya wa FC Barcelona,Antoine Griezmann,uherutse kuyisinyira...
17 July 2019 Yasuwe: 2967 0