Kigali

Neymar Jr yagize imvune ikomeye yatumye atazakina Copa America

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 June 2019 Yasuwe: 2095

Rutahizamu wa Brazil na PSG,Neymar Jr, ntabwo azakina Copa América izabera iwabo kuva tariki ya 14 Kamena, nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti baraye batsinzemo Qatar 2-0.

Neymar Jr utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino,yagiriye imvune muri uyu mukino wa gicuti bahuriyemo na Qatar aho yawusohotsemo agendera ku mbago ndetse yambaye inkweto zirinda utugombambari.

Brazil yatangaje ko Neymar Jr atazakina imikino ya Copa America ibura iminsi 9 gusa kugira ngo itangire kubera ko imvune yagize ikomeye ku buryo atabasha gukirira igihe.
Uyu mukinnyi uhenze kurusha abandi bose ku isi,yasohotse muri stade Mane Garrincha ari kurira nyuma yo kuvunikira uri uyu mukino wa Qatar.

Iyi mvune ije nyuma y’iminsi uyu rutahizamu amaze ahangana n’umukobwa uherutse kumushinja ko yamufashe ku ngufu bahuriye muri hotel imwe yo mujyi wa Paris.

Nubwo Neymar Jr yavuye mu kibuga asimbuwe,ntibyabujije Brazil gutsinda Qatar ibitego 2-0 bya Richarlison na Gabriel Jesus.

Neymar Jr yavunitse imvune ikomeye ubwo yakandagirwaga bikomeya na myugariro wa Qatar Salem Al Hajri.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 4629 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 2879 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 2957 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 3634 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2289 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2390 0