Kigali

Neymar Jr yakoze ibintu bidasanzwe mu rwego rwo kwereka PSG ko atagishaka kuyikinira

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 6333

Rutahizamu Neymar Jr w’ikipe ya PSG yababaje benshi kubera agasuzuguro yagaragarije abayobozi be,mu rwego rwo kubasaba ko bamurekura akisubirira mu ikipe ya FC Barcelona muri iyi mpeshyi.

Neymar yasuzuguye abayobozi ba PSG ubwo yahagarikaga imyitozo na bagenzi ndetse ababwira ko atazongera gukina ukundi muri iyi kipe yo mu mujyi wa Paris.

Ikinyamakuru Sport cyavuze ko uyu munya Brazil yatengushye abayobozi be bari biteze ko ashobora kwemera kubakinira mu muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira,gusa batunguwe n’uko uyu musore yigaragambije ahagarika imyitozo ndetse ababwira ko atazongera gukinira PSG ukundi.

FC Barcelona yanze gutanga miliyoni 200 z’amapawundi kubera ibihano bya FFP,yakomeje guha PSG abakinnyi ikongeraho na miliyoni nke z’amapawundi ubuyobozi bwa PSG bukabyanga.

Biravugwa ko umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi yasabye fc Barcelona gutanga akayabo ka miliyoni 165 z’amapawundi ndetse ngo hari ibiganiro bizahuza impande zombi kuwa 15 Kanama uyu mwaka I Liverpool.

Neymar Jr yafashe umwanzuro wo gukora imyitozo wenyine mu rwego rwo kwereka abayobozi ba PSG ko ashaka kwigendera.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 3211 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1861 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3003 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5806 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3999 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3199 0