skol
fortebet

Neymar Jr yamenye amabanga yose ya wa mukobwa wamushinje ko yamufatiye ku ngufu I Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr yarakaye cyane nyuma yo gushinjwa n’umukobwa ukomoka muri Brazil ko yamufashe ku ngufu ubwo yamutumiraga ko bahurira I Paris aho yashyize hanze amagambo y’urukozasoni ndetse na video yambaye ubusa yamwoherereje amusembura ngo baryamane.

Sponsored Ad

Neymar Jr ku munsi w’ejo nibwo yafashe umwanzuro ukomeye wo kwikuraho urubwa yasizwe niko gushyira hanze ubutumwa yandikiranye n’uyu mukobwa kuri WhatsApp ndetse na video uyu mukobwa yamwoherereje yambaye ubusa amubwira ko ashaka ko bahura bagakorana imibonano mpuzabitsina.

Neymar Jr yavuze ko ibyabaye byose babikoze babyumvikanyeho ahubwo uyu mukobwa yashatse kumusiga icyasha ku isi yose.

Yagize ati “Ngiye gushyira hanze amabanga yose n’urukundo rwimbitse nagiranye n’uriya mukobwa.Ni ibanga rikomeye ariko ngomba kurimena kugira ngo abantu babone ko ibyavuzwe atari ukuri.Mugiye kubona ubutumwa twandikiranye kuri uriya munsi ndetse n’uwakurikiyeho.

Ibyabaye ni umubano usanzwe hagati y’umugabo n’umugore bari hagati y’inkuta 4.Ibyabaye kuri uwo munsi n’iby’abantu babiri bari mu rukundo ndetse no ku munsi wakurikiyeho niko byagenze.Wari umutego nisanze nawuguyemo.”

Mu butumwa uyu mukobwa yoherereje Neymar Jr yamubwiye ko ashaka ko bahura agasoma igitsina cye ndetse ngo ari gukora siporo cyane kugira ngo azamuryohereze bari gukora imibonano mpuzabitsina.Uyu mukobwa yanamwohereje video y’iminota 7 yambaye ubusa mu rwego rwo kumusembura ngo ashyuhe mu mutwe amusabe ko bahura bagatera akabariro.

Neymar Jr yavuze ko uyu mukobwa yari yoherejwe n’abantu kugira ngo baryamane hanyuma baze kumujyana mu nkiko bamwambure amafaranga menshi cyane ko ariwe uhembwa amafaranga menshi ku isi.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina yareze Neymar Jr mu kwezi gushize avuga ko yamufashe ku ngufu kuwa 15 Gicurasi 2019 amusanze muri hotel yari yamukodeshereje yitwa Sofitel Paris Arc Du Triomphe.

Uyu mukobwa yavuze ko yamenyaniye na Neymar Jr kuri Instagram batangira kohererezanya ubutumwa kugeza ubwo yamutegeye indege imuzana I Paris ngo ahageze Neymar amusanga muri Hoteli nijoro yasinze ahita amufata ku ngufu.Uyu mukobwa yavuze ko yatashye nyuma y’iminsi 2 ndetse yananiwe guhita arega Neymar kuri polisi i Paris kubera ko yari yahungabanye.




Neymar Jr yashyize hanze ubutumwa na video uyu mukobwa yamwoherereje

Ibitekerezo

  • Izi nshinzi z’indaya si ibicucu cyane ziba ziri gushaka cash. Na bariya bandi bose mwumva barega ibyamamare ngo byabafashe ku ngufu ntakindi ni cash.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa