Kigali

Neymar Jr yaraye akoze urugomo rushobora gutuma ahagarikwa mu mupira w’amaguru [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 April 2019 Yasuwe: 6631

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr ukunze guca ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire mibi,yaraye akubise igipfunsi mu maso umufana washatse kumusuhuza ari gutambuka muri stade.

Uyu rutahizamu uri mu mazi abira,yaraye yitwaye nabi cyane ubwo yazamukaga ku ngazi zo muri stade de France agiye gufata umudali w’uko batsindiwe ku mukino wa nyuma wa Coupe de France na Rennes kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho banganyije ibitego 2-2.

Neymar Jr yasagarariye uyu mufana washakaga kumufata selfie,ahita amukubita igipfunsi mu maso imbere y’ama cameras menshi yahise ashyira hanze iyi video.
Uyu mufana wahohotewe yashatse gufotora Neymar Jr ubwo yarimo azamuka muri stade de France hejuru,amukubita igipfunsi mu maso.

Ikintu cyababaje benshi ni uko Neymar Jr yakubise uyu mugabo ari imbere y’umwana muto bituma benshi bemeza ko nta rugero yahaye uyu mwana muto.

Neymar Jr akoze aya mahano nyuma yo gufatirwa ibihano kuwa Gatanu w’iki Cyumweru byo gusiba imikino 3 ya UEFA Champions League kubera gutuka abasifuzi kuri ba nyina nyuma y’umukino PSG iheruka gusezererwa na Manchester United.

Urugomo urwo arirwo rwose mu mupira w’amaguru rurahanirwa ariyo mpamvu byitezwe ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa rizahana bikomeye uyu munya Brazil,utakigira ikinyabupfura.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe...

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye...
16 September 2019 Yasuwe: 4340 0

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu...
16 September 2019 Yasuwe: 3747 0

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 3673 0

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku...

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso akaba na kapiteni w’iyi...
16 September 2019 Yasuwe: 5336 0

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan...
16 September 2019 Yasuwe: 5682 0

Rayon Sports izacakirana na Gasogi,APR FC na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa...

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Gasogi FC...
16 September 2019 Yasuwe: 1166 0