skol
fortebet

Neymar Jr yatangaje amakipe abiri yifuza kuzakinira mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Neymar Junior umunya Brazil uri mu bakinnyi bakunzwe ku isi yatangaje ko nubwo ibihuha byamujyanye mu ikipe ya Manchester United,we yifuza kuzakinira imwe mu makipe akomeye mu mujyi wa London ariyo Chelsea na Arsenal.

Sponsored Ad

Neymar akunda cyane umujyi wa London akaba ariyo mpamvu yifuza kuzahakina umunsi umwe ndetse yabwiye bamwe mu nshuti ze ko aramutse yerekeje muri iki gihugu atakinira andi makipe uretse Arsenal cyangwa Chelsea.

Neymar akunda umujyi wa London

Ikinyamakuru The Express cyatangaje ko uyu munya Brazil nta gitekerezo na kimwe yigeze agira cyo gukinira Manchester United cyangwa Manchester City,ahubwo yifuza kuzakina mu mujyi wa London hatuye inshuti ye Lewis Hamilton ukina F1.

Neymar w’imyaka 25 bivugwa ko yiga icyongereza mu ibanga ndetse mu mwaka ushize yasuye umujyi wa London inshuro 3 zose.

Nubwo iki kinyamakuru kivuga ibi,uyu musore waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi ku isi ubwo yavaga muri FC Barcelona aza muri PSG ku kayabo ka miliyoni 222 z’amayero,aracyafite amasezerano y’imyaka 5 muri iyi kipe ndetse byagorana kugira ngo imwe muri aya makipe imugure kubera igiciro cye.

Ibitekerezo

  • Keretse aje muri arsenal nibwo yaryoherwa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa