skol
fortebet

Neymar Jr yatangaje ikintu gikomeye akumbura kuri Lionel Messi bakinannye muri FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yavuze ko akumbuye cyane kabuhariwe Lionel Messi bakinannye mu ikipe ya FC Barcelona bitewe ahanini n’inama zitandukanye yamugiraga bari mu kibuga no hanze yacyo.

Sponsored Ad

Uyu munya Brazil wavuye muri Barcelona mu mwaka wa 2017 aguzwe akayabo kataragurwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese ka miliyoni 198 z’amapawundi,yabwiye ikinyamakuru Esporte Espetacular ko Messi yamugiraga inama igihe cyose yabaga azikeneye ndetse yabaga uwa mbere wamwegeraga iyo yabaga akeneye ubufasha.

Yagize ati “Buri wese ndabimubwira ko igihe cyose nabaga nkeneye ubufasha,umuntu wa mbere mu ikipe wanyegeraga ari Messi,umukinnyi wa mbere ku isi, akampa ubufasha n’urukundo.Messi yari umuntu udasanzwe kuri njye nkiri mu ikipe ya FC Barcelona.”

Neymar yavuze ko ibyo gusubira muri Espagne bikomeye,ariko akumbura cyane Messi wamufashije kuva ku munsi wa mbere agera muri Barca kugeza ayisohotsemo.

Neymar yahishuye ko akigera mu ikipe ya FC Barcelona ijambo rya mbere Messi yamubwiye ari “Ndi hano kugufasha”,ndetse amusaba kutagira umuntu n’umwe atinya ndetse ko adakwiriye kugira isoni.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa