Neymar Jr yatangaje myugariro wamubangamiye kurusha abandi bose yahuye nabo
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019
Umukinnyi Neymar Jr w’imyaka 26 ukina asatira mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa,yatangaje ko muri ba myugariro bose yahuye nabo nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uwitwa Sergio Ramos ariwe wamugoye ndetse aranamubangamira kurusha abandi.
Neymar Jr yavuze ko myugariro wa Real Madrid Sergio Ramos ariwe wamugoye ndetse ngo atajya yifuza guhura nawe mu marushanwa.
Yagize ati “Umukinnyi ukomeye nahuye nawe? Ni Sergio Ramos.Ni myugariro w’igitangaza.Atsinda ibitego kandi niwe mukinnyi uba ugoye guhura nawe.”
Neymar Jr wamaze imyaka 4 ku kibuga cya Nou Camp kuva mu mwaka wa 2013 na 2017,yavuze ko guhura na Real Madrid byamugoraga kubera ubukaka bwa myugariro Sergio Ramos ufite ubuhanga budasanzwe.
Muri iyi minsi Neymar Jr ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko yifuza kuva muri PSG agasubira muri FC Barcelona imwifuza bikomeye.
Neymar Jr yongeye gushimangira ko Ramos ari myugariro w’igitangaza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *