skol
fortebet

Neymar yafashe umwanzuro ukomeye benshi batatekerezaga

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya PSG,Neymar Jr arambiwe ubuzima bwo mu Bufransa ndetse biravugwa ko yamaze gufata umwanzuro wo gusubira mu ikipe ya FC Barcelona yahozemo akinana na Suarez na Messi.

Sponsored Ad

Neymar usanzwe ari inshuti magara ya Messi akumbuye kongera gukinana nawe ariyo mpamvu yamaze gufata umwanzuro wo gusubira muri FC Barcelona mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Neymar Jr arifuza kongera gukinana na Messi na Suarez

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne,uyu munya Brazil yasabwe kugaruka muri FC Barcelona inshuro nyinshi ndetse kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo kugaruka kugira ngo agarure izina rye rimaze gusubira inyuma.

Neymar afata Barcelonank’ikipe ye ndetse ngo arambiwe gukina muri League 1 kuko nta hangana ribamo,kuko PSG iri ku rwego rwo hejuru kurusha andi makipe baba bahanganye.

Biravugwa ko uyu rutahizamu ababazwa n’uko Mbappe akunzwe cyane mu Bufaransa kumurusha,kandi ariwe waguzwe aamafaranga menshi kurusha abandi bose ku isi, bityo arifuza kongera kugaruka muri Espagne kwisubiza icyubahiro.

FC Barcelona yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 220 z’amapawundi kugira ngo yisubize uyu munya Brazil w’icyamamare.

Ibitekerezo

  • Mbega umuswa mubi! Uyu mutipe yahemukiye Barça ngo akurikiye cash nyinshi yemerewe na PSG none asanze champiyona ya France ari feke ati uwansubiza iyo navuye!! None se ko yinubiraga ko Messi amurusha popularity ubu akaba yikomye Mbappe azajya he bamureba wenyine?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa