Kigali

Neymar yageneye ubutumwa bukomeye mugenzi we Suarez nyuma yo gutuma ikipe y’igihugu cye isezererwa mu mikino ya Copa America

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 30 June 2019 Yasuwe: 4016

Umunya-Brazil Neymar Jr, yihanganishije incuti ye Luis Suarez bahoze bakinana muri FC Barcelona, nyuma yo guhusha penaliti yatumye ikipe y’igihugu ya Uruguay isezererwa na Peru mu mikino ya Copa America.

Luis Suarez ni we wateye penaliti ya mbere Uruguay ikina na Peru muri 1/4 cy’irangiza muri Copa America, birangira ikuwemo n’umuzamu wa Peru, Pedro Gallese.

Ikipe ya Peru yahise igera muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsinda Uruguay kuri penaliti 5-4, ikaba igomba guhura na Chile yatwaye ibikombe bibiri biheruka bya Copa America. Iyi Chile yageze muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gusezerera Colombia kuri za Penaliti.

Nyuma y’umukino, Luis Suarez yagaragaye yishwe n’agahinda, ari na ko asuka amarira.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Neymar Jr. wakinanye na Suarez muri FC Barcelona yatambukije ubutumwa bumwihanganisha. Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto ya Suarez wasukaga amarira.

Neymar yagize ati” Haguruka. Uri umuvandimwe ukomeye cyane. Ndagukunda ncuti.”

Neymar ntari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Copa America, nyuma yo kuvunikira akagombabari mu mukino wa gicuti Brazil yakinagamo na Qatar. Neymar na Suarez bibukirwa ku butatu buzwi nka MSN bari bahuriyeho na Messi ubwo bari bari muri FC Barcelona.

Aba bakinnyi bombi bashobora kwisanga bagize ubusatirizi bwa FC Barcelona, dore ko amakuru menshi akomeje gusubiza Neymar muri FC Barcelona yari yaravuyemo muri 2017 ajya muri PSG.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4066 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3204 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2535 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3545 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2893 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3096 4