skol
fortebet

Neymar yahishuriye bagenzi be bakinana muri PSG ibyerekeye ahazaza he

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Jr yabwiye bagenzi be bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain ko atazayigarukamo nyuma y’igikombe cy’isi, ndetse ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Real Madrid yifuza kumutangaho akayabo.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru AS cyabitangaje Neymar Junior yabwiye bagenzi be bakinana nyuma yo kwegukana igikombe cy’igihugu ko batazongera gukinana ndetse yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka muri Espagne aho bivugwa ko azasinyira ikipe ya Real Madrid cyangwa se akagaruka muri FC Barcelona.

AS yatangaje ko Neymar yabwiye bagenzi be ko atazasubira muri PSG

Neymar wageze muri PSG mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 atanzweho akayabo ka miliyoni 222 z’amayero,ahise afata umwanzuro wo gusohoka muri iyi kipe atamazemo umutaru kubera ko nta cyerekezo imwereka cyaufasha kwegukana Ballon d’Or.

Nubwo PSG isigaranye imikino 2 muri shampiyona,Neymar ntiyabasha kongera kuyikinira kuko akiri gushaka uko yakira neza kugira ngo azabashe kwitabira imikino y’igikombe cy’isi itegerejwe mu Burusiya.

Ubwo Neymar yamaraga gusinya muri PSG,benshi bahise bavuga ko iyi ari inzira akoresheje kugira ngo yerekeze mu ikipe ya Real Madrid ndetse ni nayo ihabwa amahirwe yo kumwegukana muri iyi mpeshyi cyane ko yiteguye kwishyura miliyoni zisaga 250 z’amayero.

Mu mwaka umwe Neymar amaze muri PSG,yayikiniye imikino 30 mu marushanwa yose,ayitsindira ibitego 28 ndetse atanga imipira 19 yavuyemo ibitego,aho byari kwiyongera iyo ataza kugira imvune ikomeye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa