skol
fortebet

Neymar yakoze ibirori by’akataraboneka ubwo yizihizaga isabukuru ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Neymar yizihije isabukuru y’imyaka 26 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, mu birori bidasanzwe byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abasore bakinana mu ikipe ya PSG. Uyu munya Brazil uri mu beza isi ifite mu guconga ruhago,yizihije ibirori by’isabukuru y’imyaka 26 amaze ku isi ari kumwe n’umukunzi we Bruna Marquezine baherutse gusubirana mu minsi ishize, nyuma y’igihe kinini bari bamaze barashwanye.
Muri ibi birori byabereye ahitwa Pavillon Cambon mu mugi wa Paris,byabayemo udushya (...)

Sponsored Ad

Neymar yizihije isabukuru y’imyaka 26 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, mu birori bidasanzwe byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abasore bakinana mu ikipe ya PSG.

Uyu munya Brazil uri mu beza isi ifite mu guconga ruhago,yizihije ibirori by’isabukuru y’imyaka 26 amaze ku isi ari kumwe n’umukunzi we Bruna Marquezine baherutse gusubirana mu minsi ishize, nyuma y’igihe kinini bari bamaze barashwanye.

Muri ibi birori byabereye ahitwa Pavillon Cambon mu mugi wa Paris,byabayemo udushya twinshi gusa akagaragaye cyane nuko abatumirwa bose bari bambaye imyenda y’umukara.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru AS abivuga,Neymar yategeye indege abantu basaga 50 kugira ngo baze kwitabira ibi birori ndetse abishyurira amacumbi aho muri rusangeisabukuru ye yitabiriwe n’abantu basaga 200.

Abasore nka Kylian Mbappe, Dani Alves, Marco Verratti, Angel Di Maria na Thiago Silva bagaragaye bambaye Tuxedo muri ibi birori.

Pavillon Cambon ahabereye ibi birori

Neymar yakoze ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru ye nyuma yo gutsinda ikipe ya Lille ibitego 3-0 ku wa Gatandatu aho nawe yatsinzemo kuri coup-franc.

Neymar yitwaye neza ku mukino wa Lille

Uretse abakinnyi,iyi sabukuru yitabiriwe n’abahanzi batandukanye,abakinnyi b’amafilimi ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye.

Neymar agira isabukuru ku i taliki ya 05 Gashyantare aho ahuje umunsi w’amavuko n’ibihangange nka Cristiano Ronaldo na Carlos Tevez.

Dani Alves


Nasser AL Khelaifi perezida wa PSG

Umunyezamu Kevin Trapp yaje aherekejwe n’umukunzi we Izabel Goulart



Marco Verratti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa