skol
fortebet

Neymar yakoze igikorwa kigaragaza ko atishimiye kuguma muri Barcelona

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu myitozo yo kuri uyu munsi ikipe ya Barcelona yakoreye Miami umusore Neymar Jr uri kuvugwa cyane ko yifuzwa n’ikipe ya Paris st Germain yagaragaye ashwana ni umukinnyi Nelson Semedo waje muri uyu mwaka avuye mu ikipe ya Benfica aho benshi mu bakurikirana iby’umupira bemeza ko ari ikimenyetso cyo gushaka gusohoka muri Barcelona.
Ubwo Neymar yatsindaga igitego muri iyi myitozo inkokora ya Semedo yakoze kuri uyu musore maze ahita ajugunya ukuboko k’uyu musore byakuruye umwuka mubi.
Ubwo ibi (...)

Ubwo ibi byabaga uyu musore Semedo yahise afata iya mbere ahunga Neymar gusa uyu munya Brazil yakomeje kumutuka cyane ndetse anamukurikira kugira ngo barwane byarangiye Sergio Bousquets na Mascherano babagiye hagati ngo bataza kurwana.

Nyuma y’ibi Neymar yahise akuramo umwenda yari yambaye mu myitozo awuta hasi ndetse atera umupira bakinaga ni umujinya mwinshi aho yahise asohoka mu myitozo ahita yitahira.

Ibi bije nyuma y’aho amakuru yaraye avugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ari uko uyu musore yamaze kumvikana na Paris Saint Germain kuyisinyira amasezerano y’imyaka 5 aho PSG yiteguye kumutangaho akayabo ka miliyoni 195 z’amapawundi.

Ibitekerezo

  • ariko nibamureke yigire baca umigani ngo uwuvoma yanka avoma ibirohe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa