skol
fortebet

Neymar yasabye ibya mirenge PSG kugira ngo ayigumemo

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Jr yasabye ikipe ya Paris Saint Germain akayabo k’ibihumbi 600 by’amapawundi kugira ngo akomeze kuyikinira areke amakipe akomeye ari kumwirukaho.
Uyu musore uri mu mvune yabwiye ubuyobozi bwa PSG burangajwe imbere na perezida wayo Nasser El Khalaifi ko kugira ngo akomeze kubakinira ari uko bajya bamwishyura akayabo cyane ko mu mwaka wa mbere yagowe n’imibereho y’I Paris.
Real Madrid niyo iri ku isonga mu gushaka uyu musore ndetse yiyemeje gutanga amafaranga menshi kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Jr yasabye ikipe ya Paris Saint Germain akayabo k’ibihumbi 600 by’amapawundi kugira ngo akomeze kuyikinira areke amakipe akomeye ari kumwirukaho.

Uyu musore uri mu mvune yabwiye ubuyobozi bwa PSG burangajwe imbere na perezida wayo Nasser El Khalaifi ko kugira ngo akomeze kubakinira ari uko bajya bamwishyura akayabo cyane ko mu mwaka wa mbere yagowe n’imibereho y’I Paris.

Real Madrid niyo iri ku isonga mu gushaka uyu musore ndetse yiyemeje gutanga amafaranga menshi kugira ngo azane uyu munya Brazil w’imyaka 26 y’amavuko.

Nasser Al-Khelaifi na Antero Henrique ushinzwe imikino muri PSG baherutse gusura Neymar uri iwabo muri Brazil mu mvune kugira ngo baganire ku hazaza he muri iyi kipe gusa papa we abasaba guha umwana we amafaranga y’umurengera kugira ngo yime amatwi amakipe ari kumushaka kugira ngo amufashe gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa