skol
fortebet

Neymar yasabye PSG kugurisha Cavani

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Junior yasabye umuyobozi wa Paris Saint Germain Nasser Al-Khelaifi kugurisha Edinson Cavani nyuma y’aho aba basore bombi bashwaniye mu kibuga bapfa imipira y’imiterekano yabonetse ubwo bahuraga n’ikipe ya Lyon. Ubwo ikipe yabonaga Free Kick Edinson Cavani yashatse kuyitera maze Neymar arayimwima bisa n’ibiteza umwuka mubi mu bakinnyi b’iyi kipe cyane ko umupira wazanwe na Dani Alves awuhereza mwene wabo Neymar. Ibi ntibyarangiriye aho kuko PSG yaje kubona penaliti maze (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Junior yasabye umuyobozi wa Paris Saint Germain Nasser Al-Khelaifi kugurisha Edinson Cavani nyuma y’aho aba basore bombi bashwaniye mu kibuga bapfa imipira y’imiterekano yabonetse ubwo bahuraga n’ikipe ya Lyon.

Ubwo ikipe yabonaga Free Kick Edinson Cavani yashatse kuyitera maze Neymar arayimwima bisa n’ibiteza umwuka mubi mu bakinnyi b’iyi kipe cyane ko umupira wazanwe na Dani Alves awuhereza mwene wabo Neymar.

Ibi ntibyarangiriye aho kuko PSG yaje kubona penaliti maze Neymar ashaka kuyitera gusa Cavani arabyanga ndetse ayiteye umunyezamu wa Lyon Lopes ayikuramo,ibintu byababaje cyane abakinnyi bari ku ruhande rwa Neymar.

Nyuma y’uyu mukino aba bakinnyi bombi bahuriye mu rwambariro baterana amagambo cyane ndetse bashaka kurwana byatumye kapiteni wabo Thiago Silva ababujije ndetse birangira Cavani asohotse agiye.

Nyuma y’aya mahane Neymar yasabye Nasser Al-Khelaifi kugurisha uyu munya Uruguay kubera ko atazigera yumvikana nawe mu kibuga ndetse nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne abivuga ngo ntiyiteguye guhara imipira y’imiterekano ngo ihabwe Cavani.

Kugeza ubu igitegerejwe ni ukureba icyo ubuyobozi bwa PSG buzakora kuri aba basore cyane ko ikigaragara hagomba kurebwa inyungu za Neymar kubera akayabo ka miliyonni 222 z’amayero yaguzwe ndetse ahita aca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa