skol
fortebet

Neymar yatangaje amagambo ateye agahinda nyuma yo gusezererwa kwa Brazil

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Jr wananiwe gufasha Brazil kugera mu mikino ya ½ mu gikombe cy’isi bagatsindwa n’Ububiligi ibitego 2-1 yabwiye abanyamakuru ko bigoye kongera kugaruka muri ruhago kubera agahinda gakomeye afite.

Sponsored Ad

Uyu musore wari witezweho guheka Brazil muri iki gikombe cy’isi bikarangira ntacyo akoze,yabwiye abakunzi be kuri Instagram ko gusezererwa n’Ububiligi aribyo bihe bibi kurusha ibindi agize mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Nababwira koi bi ari byo bihe bibabaje kurusha ibindi ngize mu mupira w’amaguru.Agahinda ni kenshi kuko twari tuzi ko tugomba kugera kure.Biragoye kongera gukina umupira w’amaguru, gusa nizeye ko Imana iramfasha kuva muri ibi bihe bibi ndimo.”

Neymar na bagenzi basezerewe n’Ububiligi mu mikino ya ¼ ku wa Gatanu w’iki Cyumweru batsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Kazan,baragera muri Brazil uyu munsi aho bagomba guhita bitegura kwerekeza mu makipe yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa