skol
fortebet

Neymar yatangaje byinshi ku byerekeye gukina muri Premier League

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Brazil ukinira ikipe ya PSG,Neymar, yatangaje ko buri mukinnyi wese ukomeye aba afite inyota yo gukina muri Premier League ndetse yifuza kuzasoza umupira w’amaguru akinnye muri iyi shampiyona y’Ubwongereza ikunzwe na benshi ku isi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Benjamin Mendy yagiranye na Neymar ku urbuga rwe rwa You Tube,yamubwiye ko yifuza kuzakina muri Premier League kuko buri mukinnyi wese ukomeye yifuza kuyikinamo.

Neymar yatangaje ko yifuza kuzakina muri Premier League

Yagize ati “Ni shampiyona ibamo guhangana gukomeye,ni imwe mu za mbere ku isi.Nta muntu uba uzi ibizaba ejo ariko ndakeka buri mukinnyi wese aba yifuza kuzayikinamo umunsi umwe.iyo ukina muri Premier League urishima kuko uba ugomba gutanga ibyo ufite byose.”

Neymar yemeye ko kwerekeza muri premier League bishoboka kuko akunda iyi shampiyona gusa biragoye kugira ngo amakipe ayibamo azatange akayabo ka miliyoni zirenga 200 PSG imwifuzamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa