skol
fortebet

Neymar yatangaje isezerano rikomeye yahaye nyina wananiwe kumugurira bombo akiri umwana kubera ubukene

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG na Brazil Neymar Jr yatangaje ko yasabye nyina ko yamugurira bombo (cookie) akiri umwana ,abura amafaranga yo kuyigura bituma amusezeranya ko azaba umukire akubaka uruganda rwazo kugira ngo azajye arya izo ashaka zose.

Sponsored Ad

Neymar Jr yabwiye abanyamakuru b’urubuga rwa You Tube rwitwa O Primo Rico ko yavukiye mu muryango ukennye bikabije bikamutera gukunda umupira cyane kugira ngo azabashe kubaka uruganda rwa bombo nyuma yo kubisezeranya nyina wananiwe kumugurira imwe kubera ubukene.

Yagize ati “Nkiri umwana nashakaga kurya bombo cyane ariko mama nta mafaranga yari afite yo kuyigura.yarambwiye ati “mwana wanjye nta mafaranga mfite,sinayikugurira.Nzayigushakira cyumweru gitaha,so nahembwa nzayikugurira.

Icyo gihe naramubwiye nti “Nta kibazo mama.Umunsi umwe nzaba umukire nubake uruganda rwa biscuit njye ndarya izo nshaka.Mama buri gihe ararira iyo mwibukije iyo nkuru.”

Neymar Jr yavuze ko ku myaka 15 aribwo yihaye wese ruhago kugira ngo arebe ko yamufasha gukura umuryango we mu bukene bukabije barimo none kuri ubu niwe mukinnyi uhenze mu mateka y’isi kuko yaguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ava muri FC Barcelona yerekeza muri PSG.

Neymar Jr ahembwa akayabo k’ibihumbi birenga 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse niwe uhembwa amafaranga menshi ku isi mu bakinnyi ba ruhago.



Neymar ari mu bakinnyi bakize cyane ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa