Kigali

Neymar yatutse ku babyeyi umusifuzi Skomina ashinja guha penaliti y’ubujura Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 3953

Rutahizamu w’ikipe ya PSG wari wicaye mu bafana Neymar Jr yatutse umunya Slovenia Damir Skomina waraye asifuye umukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League wahuje PSG na Manchester United,aho yamushinje gutanga penliti itari yo ku munota wa nyuma.

Neymar Jr yagaragaje uburakari bukomeye kubera iyi penaliti yatanzwe ku munota wa nyuma igatuma PSG isezererwa,byatumye atuka umusifuzi Skomina wayitanze kuri nyina.

Damir Skomina yitabaje VAR ubwo Diogo Dalot yateraga umupira,ugakubita ku kuboko kwa Presnel Kimpembe,yemeza ko yakoze ku mupira abishaka atanga penaliti yinjijwe neza na Rashford.

Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko Skomina n’abandi basifuzi badasobanukiwe icyo umupira w’amaguru aricyo.

Yanditse ati “ibi biteye isoni.Baretse abagabo 4 badasobanukiwe iby’umupira barewe amashusho adasobanutse,ntibyigeze bibaho.Ni gute yari gufata umupira n’ukuboko kandi yari awuteye umugongo?.”

Nyuma y’aya magambo,Neymar yahise yongeraho igitutsi gikomeye gishobora gutuma afatirwa ibihano kubera uyu mujinya yagize ugatuma atuka aba basifuzi.

Uretse uyu rutahizamu,na Rio Ferdinand wahoze ari myugariro ukomeye muri Manchester United yavuze ko PSG yibwe kuko penaliti yatanzwe itari ikwiriye kuko ngo Kimpembe atakoze umupira abishaka.




Neymar yatutse umusifuzi Skomina ashinja kwiba PSG

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 996 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 606 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 2554 0

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 2846 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 3898 0

Umunyamakuru wo mu Butaliyani yirukanwe azira Lukaku

Imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yatangaje ko itazongera...
16 September 2019 Yasuwe: 2912 0