skol
fortebet

"Ngira ngo nawe ntazi aho ari kuko iyo aba ahazi natwe twari kuba tuhazi." Mashami Vincent

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Ruhinda Farouk rutahizamu wa Bugesera FC, umutoza we Mashami Vincent avuga atazi aho ari kugeza ubu ndetse ngo bishoboke ko na Ruhinda Farouk ubwe atazi aho yaba ari.
Ruhinda Farouk ni umwe mu bakinnyi barekuwe n’ikipe ya APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, yagowe no kuba yabona ikipe akinira, gusa nyuma y’uko Mashami Vincent asinyiye gutoza Bugesera yahamagaye uyu musore aramusinyisha, gusa yatangiye kujya agorana none ubu ubuyobozi bw’iyi kipe ntibuzi aho aherereye.
Nyuma (...)

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona Bugesera yatsinzemo Police FC 1-0, Mashami yatangarije itangazamakuru ko batazi aho aherereye, ngo niyumva ashaka kuza azaza abatakambire abasabe imbabazi.

Yagize ati"mu byukuri niba nahera he nkarangiriza hehe, Farouk we nawe ngira ngo yaribuze kuko iyo aba azi aho ari natwe twari kumenya aho ari ariko biragaragara ko nawe atazi ahantu ari, tuzakomeza twihangane wenda igihe nikigera azahunguka aho yahungiye kuko ntago tuhazi nta n’ubwo tuzi icyamujyanye,...... Reka ndeke kuvuga byinshi we niyishakisha akibona ubwo natwe tuzamubona."

"Mubyukuri Farouk ntiyakabaye ari umuntu ushakishwa kuko ariyizi, azi ingorane yahuye nazo, ubu yakabaye atuje agakina, ariko birababaje kubona nawe atikunda ndumva ariryo jambo nakoresha, ntago yikunze ntago akunze ahazaza he, niyumva ashaka gukina azaza adupfukamira adusabe imbabazi."

Uyu mutoza avuga ko badateze kujya kumushaka kuko ajya kugenda ntiyigeze abasezera bakaba batanazi iyo aherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa