skol
fortebet

Nicoals Pepe yatangaje abakinnyi batatu ba Arsenal batumye yifuza kuyikinira

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Arsenal, Nicolas Pepe, waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze kurusha abandi muri iyi kipe,yatangaje ko yakundaga kureba Lacazette, Ozil na Aubameyang,bituma yifuza gukinana nabo.

Sponsored Ad

Nicolas Pepe waraye yeretswe abafana,yabwiye umunyamakuru wa Arsenal ko imikinire ya Lacazette, Ozil na Aubameyang yamukuruye bituma yifuza kuzakinana nabo.

Yagize ati “Abafaransa bakina muri iyi kipe ariko natekerezaga kuri Ozil watwaye igikombe cy’isi, Lacazette na Aubameyang n’abandi.Ni abakinnyi bamporaga mu bitekerezo kuko nakundaga kubareba ndi mu ikipe ya Lille.

Lacazette yahoze akina muri Lyon,nagize amahirwe yo guhangana nawe gusa ubu n’amahirwe akomeye ko tugiye gukinana.”

Pepe ashobora gutangira gukinira Arsenal mu mukino w’igikombe cya Joan Gamper kuri uyu wa Gatandatu cyangwa se akazategereza umukino wa mbere wa Premier League iyi kipe izahuramo na Newcastle kuwa 11 Kanama uyu mwaka.



Pepe yavuze ko akunda ba rutahizamu ba Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa