Nimero Eden Hazard azambara muri Real Madrid yamaze kumenyekana
Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019
Ikipe ya Real Madrid iri mu biganiro bya nyuma na Chelsea kugira ngo ibone rutahizamu Eden Hazard,ntiyiteguye kwambura Luka Modric nimero 10 ahubwo ngo igiye guha uyu Mubiligi nimero 7 yambawe n’ibyamamare birimo Cristiano Ronaldo,Raul n’abandi.
Real Madrid yiteguye kwishyura Chelsea miliyoni 115 z’amapawundi kugira ngo ibone Hazard ariko ngo ntiyiteguye guha Hazard nimero 10 akunda cyane kuko ifitwe na kabuhariwe Luka Modric uherutse gutwara Ballon d’Or.
Mariano Diaz wambaraga nimero 7 ngo ntabwo yayikoresheje neza ariyo mpamvu agiye kuyamburwa igahabwa Hazard ukundwa cyane na Zidane.
Hazard w’imyaka 28 aherutse gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri Chelsea ndetse ngo yawumenyesheje ubuyobozi bwe,ategereje umwanzuro.
Hazard azahabwa nimero 7 yahoze yambarwa na Cristiano Ronaldo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *