skol
fortebet

Nirisarike wavugwaga mu makipe akomeye I Burayi yerekeje muri Armenia

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Myugariro w’Umunyarwanda Nirisarike Salomon w’imyaka 26, wavuzwe kenshi mu makipe yo mu Bufaransa no mu Budage, yasinyiye ikipe ya FC Pyunik yo muri Armenia.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wakinaga mu Bubiligi mu ikipe ya FC Tubize yo cyiciro cya 2 mu Bubiligi,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Pyunik FC yo cyiciro cya mbere muri Armenia.

Iyi kipe ikunzwe cyane muri Armenia,iherutse kunyagirwa na Wolves yo mu Bwongereza mu mikino ya Europa League uyu mwaka aho yayinyagiye ibitego 8-0 mu mikino yombi yo mu ijonjora rya gatatu.

.
Pyunik Fcyashinzwe mu mwaka wa 1992, ituye ahitwa Yerevan aho ikinira kuri stade ya Pyunik Arena Stadium yakira ibihumbi 14,403.

Salomon Nirisarike yakinnye mu makipe atandukanye arimo Isonga Fc,Antwerp, Sint-Truiden na FC Tubize yavuyemo yerekeza muri iyi Pyunik iri ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona ya Armenia nyuma y’imikino 4 imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa